IMITERERE YUMUSHINGA

 

Umushinga ”EARTH PEOPLES’ Video Project wihaye intego yo gukora no kubungabunga amasezerano twagiranye n'abagize EARTH PEOPLES. Akazi kawo n'ak'abagize EARTH PEOPLES gashingira ku ngufu zacu mu ikorwa rya filimi idacuruzwa, itagamije inyungu ahubwo igenewe Abasangwabutaka bazaba bayigizemo uruhare runini.

 

AMAKURU YEREKERANYE NUBUFATANYE:

Abajyanama bihariye ni abahanga mu nzego zinyuranye n'ubumenyi-mwuga bakazafasha mu itunganwa ry'uwo mushinga.

Abo dufatanyije bashinzwe gukusanya amakuru, ibikoresho bya filimi, umuziki, amajwi biboneka mu turere n'abaturage batuye ahantu hakorewe iyo filimi. Buri gihe bazajya bungurana inama n'abo baturage ndetse n'abanyamuryango b'amashyirahamwe mu bice byose by'uyu mushinga. Ikindi kandi bagomba gukora ku buryo isi yose imenya icyo gikorwa. Bazagira akazi ko kumenyesha imyumvire y'abasangwabutaka babo, gusobanura filimi mu ndimi gakondo no kuyimenyekanisha ku ntera ndende.

A Urwego nyobozi rurimo gushyirwaho, ruzaba rugizwe n'abafasha Abasangwabutaka kandi bazi koko ibibazo bahura na byo. Abo nibo bazajya bafata ibyemezo ndakuka birebana n'uturere bakoreramo akazi kabo.

 

ITUMANAHO

Mu guteza imbere itumanaho, ubwumvane no kumenyekanisha, EARTH PEOPLES yifashisha uburyo bunyuranye burimo kwigerera kuri benebwo, ubutumwa busanzwe bunyuzwa mu iposita, ku ndangururamajwi, itelefoni no mu itumanaho rihanitse rikoresha bya byuma kabuhariwe mu kubara. Ibi byose bizaba bigamije kwegeranya, guhanahana amakuru no gushyikirana n'abadufasha aho bari hose.

Intego y'imbata ua EARTH PEOPLES si iyo kwigisha rubanda gusa, ahubwo ni ikoraniro ry'abafashanya, bakorera hamwe kandi bagashyikirana. Ibizakorerwa kuri iyo mbata ya EARTH PEOPLES bizaba ari ibanga ry'abo bigenewe kandi bireba gusa. Bigashoboka ko uko filimi izaba irimo gukorwa bizajya binyurazwaho kugira ngo humvwe inama ziturutse imihanda yose.

 

KUYIKWIRAKWIZA

Mu gihe cyo gukwirakwiza izo filimi, hazabaho ibyiciro bine:

  1. Mu ntangiriro, incamake y'iyo filimi izanyuzwa ku mbata ya EARTH PEOPLES.
  2. Mu cyiciro cya kabiri, iby'icyo gikorwa cya filimi bizagerwa ku bafasha bacu mu rwego rwo kungurana inama n'amashyirahamwe y'Abasangwabutaka bahagarariye.
  3. Mu cyiciro cya gatatu, filimi y'isaha n'igice izerekanirwa ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye byumvikanyweho n'abahagarariye Abasangwabutaka bo ku isi hose.
  4. Mu cyiciro cya nyuma, iyo filimu izoherezwa Abafasha, amashyirahamwe y'Abasangwabutaka n'abakangurambaga babo kugira ngo yerekanirwe mu duce babarizwamo, cyane cyane igihe cy'amahugurwa, amanama, ibiganiro, mu masoko no mu yandi materaniro y'abantu banyuranye.

Tukaba tuboneyeho umwanya wo gushishikariza Abasangwabutaka gukora za kopi z'iyo filimi no kuzisaranganya ku buntu, nta bucuruzi bugamijwe.