INTEGO

EARTH PEOPLES ni ihuriro ry‘ababyeyi, urubyiruko, abayobozi, abakangurambaga n‘amashyirahamwe (amanini n‘amatoya) rigamije guteza imbere uburenganzira bw‘ikiremwamuntu ku Basangwabutaka (ba Kavukire).

Intego yacu ni iyo gushyiraho urwego menyeshamakuru mu kungurana no gukwirakwiza amakuru ndetse n‘ibisubizo ku bibazo by‘ingutu Abasangwabutaka bahura na byo.

Muri gahunda yacu, tuzihatira gufasha Abasangwabutaka tubaha ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kubumvisha isano iri hagati y‘ibidukikije n‘ibibazo rusange Abasangwabutaka bahura na byo ku rwego mpuzamahanga.

Nka EARTH PEOPLES, biri mu migambi yacu kwizihiza no kwemera ingaruka z‘ibyiza birimo gukendera kuri iyi si yacu, tukagaragaza urusobe rw‘ibisimba n‘ibimera biyiriho. Bityo tukaboneraho akanya ko gushishikariza kurengera no kubaha iyi si karemano.